Imbyino gakondo za kinyarwanda
From Wikipedia, the free encyclopedia
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite amateka akomeye y’umuziki n’imbyino gakondo. Mu Rwanda usanga mu muco w’abagituye hari umwihariko wo kugira imbyino gakondo zabyinwaga n’abakurambere mu rwego rwo kwigisha, kwinezeza mu birori bitandukanye, guhuza imiryango no kuyifasha kubana neza ndetse no kwifashishwa mu bihe by’ibyago aho akenshi wasangaga hari zimwe zifashishwaga mu bijyanye n’ubuzima bwa roho cyangwa mu mihango y’idini.
Nk’uko mu muco haba umurage, izi mbyino zigenda zihererekanywa uko imyaka iza indi igataha. Abiga kubyina akenshi babikoreraga mu Itorero ryari kandi rikomeje kuba irerero ry’umuco gakondo. Usibye kubyina no gutozwa umuco, mu itorero ni ho higirwaga indirimbo kandi akenshi imbyino zijyana n’umuziki by’umwihariko indirimbo.
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira uyu muco mwiza dore ko kera nta buryo buhamye bwo kubika imbyino n’ibihangano mu buryo bwanditse cyangwa bw’ikoranabuhanga nk’uko muri iki gihe k'iterambere mu ikoranabuhanga bikorwa, ubu mu mashuri hashyizweho gahunda yo gutoza abana umuco bigishwa byinshi ku mateka, imivugo, indirimbo n’imbyino. Nta wakwirengagiza kandi uruhare rw’amatorero abyina mu buryo bwa gakondo ndetse n’imiryango mu rugendo rwo gukomeza gusigasira uyu muco wo kubyina.
Iyi nyandiko iragaragaza zimwe mu mbyino gakondo zakorwaga ndetse zimwe zigikomeje gukoreshwa n’abanyarwanda bitewe n’ibihe imiryango n’igihugu kiba kirimo.